Abo turi bo
Umugisha w’Imana n’amahoro itanga bibane nawe!
Abahamya Ba Kristo tur’ itsinda rigari ry’ abanyarwanda bari hirya no hino ku isi bamenye ukuri ko muri iki gihe, twahamagariwe kujyeza ubutumwa bwiza bw’ Imana ku bantu bumva Ikinyarwanda ku isi hose (Yesaya 6:8). Ibi tubikora twifashije ikorana buhanga.Uru rubuga urasangaho ubutumwa bwiza bw’ Imana mu buryo butandukanye:
UBUTUMWA | MISSION
Guhugura ABAHAMYA BA KRISTO kugirango basohoze inshingano yo kugeza ubutumwa bwiza ku abumva ikinyarwanda aho bari hose.
MOTTO
Nditabye Mwami ntuma
ICYEREKEZO | VISION
Kugeza ubutumwa bwiza ku abumva ikinyarwanda tubashishikariza kwegurira Yesu ubugingo bwabo, no kubiteguza kuzamusanganira agarutse gutwara abamwiringiye
- Gedeon@abahamyabakristo.org
Gedeon M. Mudacumura
Umuyobozi
Nkwifurije ikaze ku rubuga nkoranya mahanga rw’ ABAHAMYA BA KRISTO. Nta gushidikanya, Umwuka Wera niwe ukuyoboye kuri uru rubuga, kugirango usobanukirwe n’inshingano Yesu yahaye abo yagiriye ubuntu, akabacungura, bakiyemeza kumubera ABAHAMYA mu bumva Ikinyarwanda aho bari hose, cyane kubatuye mu bihugu byateye imbere byo mu Burayi, Canada, n’Amerika y’amajya ruguru.
Nkwakiriye mpamya ko wayobowe na Mwuka Wera nshingiye kw’isezerano ryiza Yesu yaduhaye, riboneka mu butumwa bwiza bwanditswe na Yohana aho Yesu yavuze ati “Uwo Mwuka w’ukuri naza azabayobora mu kuri kose kuko atazavuga ku bwe, ahubwo ibyo azumva ni byo azavuga, kandi azababwira ibyenda kubaho (Yohana 16:13).
abk
Abagize Itsinda
Twese hamwe dufite intego yo guhamya Kristo