abahamyabakristo.org

Gedeon m. mudacumura
Umuyobozi wa abk

Nkwifurije ikaze ku rubuga nkoranya mahanga rw’ ABAHAMYA BA KRISTO. Nta gushidikanya, Umwuka Wera niwe ukuyoboye kuri uru rubuga, kugirango usobanukirwe n’inshingano Yesu yahaye abo yagiriye ubuntu, akabacungura, bakiyemeza kumubera ABAHAMYA mu bumva Ikinyarwanda aho bari hose, cyane kubatuye mu bihugu byateye imbere byo mu Burayi, Canada, n’Amerika y’amajya ruguru.

Nkwakiriye mpamya ko wayobowe na Mwuka Wera nshingiye kw’isezerano ryiza Yesu yaduhaye, riboneka mu butumwa bwiza bwanditswe na Yohana aho Yesu yavuze ati “Uwo Mwuka w’ukuri naza azabayobora mu kuri kose kuko atazavuga ku bwe, ahubwo ibyo azumva ni byo azavuga, kandi azababwira ibyenda kubaho (Yohana 16:13).

Iyo ureba ibiri kubera hirya no hino, utekereza ko ibyo Yesu yavuze byenda kubaho byaba ar’ibiki? Reka twumve icyo Yesu yabwiye abigishwa be. “Yicaye ku musozi wa Elayono, abigishwa baza aho ari biherereye baramubaza bati “Tubwire, ibyo bizaba ryari, n’ikimenyetso cyo kuza kwawe n’icy’imperuka y’isi ni ikihe?” Yesu arabasubiza ati “Mwirinde hatagira umuntu ubayobya, kuko benshi bazaza biyita izina ryanjye bati ‘Ni jye Kristo’, bazayobya benshi. Muzumva iby’intambara n’impuha z’intambara, mwirinde mudahagarika imitima kuko bitazabura kubaho, ariko imperuka izaba itaraza. Ishyanga rizatera irindi shyanga, n’ubwami buzatera ubundi bwami, hazabaho inzara n’ibishyitsi hamwe na hamwe. Ariko ibyo byose bizaba ari itangiriro ryo kuramukwa” Matayo 24:3-8

Ijambo ry’Imana ritweretse ko ibimenyetso bizaba mbere yo kugaruka kwa Yesu, ibyinshi byarabaye. Ubwo hasigaye kuza kwe. Mbese waba witeguye ku musanganira? Yavuze ko azahindukira aje gutwara abitondera amategekoye kandi bafite kwizera nk’ukwe nkuko byanditswe mu gitabo cy’Ibyahishuwe 14:12.

Ubwo wiyemeje gusura uru rubuga, ngusabiye ko Mwuka Wera akubashisha kwumva amashengesho, indirimbo, n’ibibwirizwa byateganirijwe abifuza kumenya Yesu, bakamwizera, bakagira no kwizera nk’ukwe. Ku rubuga, urahabona na Bibiliya Yera, ibyigisho bya Bibiliya, n’ ibitabo bitandukanye bifasha umusomyi kwitegura gusanganira Umucunguzi wacu. Niba ibyo ubonye kuri uru rubuga bigushimishije, Mwuka Wera akubashishe kubisangiza bagenzi bawe.

Uwiteka akomeze ku kwishimira!

Scroll to Top